Intara y’Iburengerazuba yibutse abari abakozi ba Perefegitura na Komini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba habereye umuhango wo kwibuka abari abakozi ba za Perefegitura, Superefegitura na Komini byahurijwe mu Ntara y’Iburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango wabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana Abimana Mathias, ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku ivangura ryakorerwaga abanyarwanda bamwe aho babuzwaga uburenganzira kuri gahunda zitandukanye z’igihugu nko mu burezi, mu myanya y’akazi n’ibindi. Yagaragaje kandi ko n’iyobokamana ryagize uruhare muri iyo Politiki mbi yatanyaga abanyarwanda. Bwana Abimana yashimiye Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kuba yaraciye iryo vangura ubu buri Munyarwanda wese akaba afite uburenganzira bungana n’ubw’undi.

Ntukanyagwe Jean Laurent,wari uhagarariye imiryango y’aba bakozi bibutswe yashimye Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwibuka.

Agira ati”Ikintu navuga gikomeye ni ugushimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyizeho gahunda yo kwibuka,biradufasha nk’imiryango iba yarabuze ababo;bituma twongera gusubira inyuma mu mateka yacu twabayemo icyo gihe bikatwibutsa kandi bikanatwigisha uburyo ibyabaye bitakongera kubaho ukundi”.

Uwari uhagarariye umuryango Ibuka, Bwana Habarugira Isaac, we yashimiye ingabo z’Igihugu zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi akaba yizera ko itazasubira ukundi. Yashimiye abantu batahigwaga bageregeje kurokora abandi n’ubwo bitari byoroshye.

Bwana Habarugira yaneze abayobozi babi barimo n’abihaye Imana, mu gihe cya Jenoside na mbere y’aho baranzwe no gushishikariza abaturage gukora Jenoside, aba barimo Ntakirutimana Elizaphan wari Pasiteri mu Itorero ry’Abadivantiste ku Mugonero, Padiri Seromba, Perefe wa Perefegitura ya Kibuye Kayishema Clement n’abandi. Yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu kubera ubushishozi bwabo bwarinze abantu kwihorera bugashyiraho Inkiko Gacaca na Politiki y’ubumwe n’ubwiyunge.

Iyi ntumwa ya Ibuka yaboneyeho kumenyesha abari bitabiriye uyu muhango ko hari gahunda yo guhuza inzibutso mu rwego rwo kuzitaho no kuzibungabunga, aboneraho kubasaba kubyumvikanisha mu baturage n’akamaro kabyo. Yasabye kandi ko hakubakwa ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarenganye zaguye mu kiyaga cya Kivu.

Ikindi yasabye ni ugukorera ubuvugizi ku macumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hari abatayafite abandi akaba ashaje, asaba ko bakubakirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, avuga ku kamaro ko kwibuka yagize ati: “Kwibuka no gutekereza ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe no kuzirikana akamaro bagiriye Igihugu muri rusange n’Intara yacu by’umwihariko”. Yaboneyeho umwanya wo kunenga no kugaya ubutegetsi bubi bwahekuye Igihugu bukica abakozi n’abaturage bari bafitiye Igihugu akamaro; asaba buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Madamu Uwambajemariya avuga ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano ya buri munyarwanda wese kandi ko ari ubuzima bwa buri munsi. Ku birebana n’umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Ntara yagize ati: “N’ubwo mu Gihugu hose Jenoside yateguranwe kandi igashyirwa mu bikorwa  mu bukana buri hejuru; mu byari Perefegitura za Gisenyi, Kibuye na Cyangugu, byagize umwihariko watumye Jenoside ihakorwa igihe kirekire kandi mu buryo bukabije,kubera ko Kibuye na Cyangugu hari muri "Zone Turquoise" naho muri Gisenyi hari ku gicumbi cy’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi”. Yavuze ko Gisenyi ariho agatsiko k’abanyapolitiki bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenosde yakorewe Abatutsi bakomokaga, ibyitwaga ‘”Akazu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, yashimiye byimazeyo abari ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse bamwe bakahasiga ubuzima. Avuga ko ubutwari bwabo aribwo butuma dushobora kwibuka no kuba u Rwanda rukiri u Rwanda  kandi rwizewe ku isi yose cyane ko ntawe watekerezaga ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwaba rufite imiyoborere myiza y’icyitegererezo mu Gihugu ndetse no ku isi yose. Yashimiye abarokotse kuba bataraheranwe n’agahinda kandi bagahararira iterambere ryabo bwite n’Igihugu muri rusange.

Madamu Uwambajemariya Florence yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bose gusubiza inkota mu rwubati, bakamenya ko imigambi yabo itagikwiye umunyarwanda uharanira kwigira no kwihesha agaciro. Yavuze kandi ko hirya no hino hakiri imibiri y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka asaba ababa bazi aho iyo mibiri iri kubimenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro bityo bifashe imiryango y’abo kuruhuka no kwiyubaka.

Kugeza ubu abakozi Intara y’Iburengerazuba yashoboye kumenya ni 133 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu zahoze ari Perefegitura ya Kibuye,Cyangugu,Gisenyi ndetse na Komini Nkuli yari muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Back