Guverineri Habitegeko yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Cibitoke mu Burundi.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoki mu Burundi, Bizoza Carême, bahuriye ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke, ku wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, aho bagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano hagati y’Intara zombi.
Guverineri Habitegeko avuga ko uretse kuba hagati y’u Rwanda n’u Burundi hari umugezi wa Ruhwa ugabanya ibihugu byombi, ngo abaturage basangiye umuco, ururimi ndetse barashyingirana ku buryo ntacyabatanya, ubuyobozi bukaba bugomba kujya buhura mu kubafasha kubakemurira ibibazo.
Muri iyi nama baganiriye ku bibazo bitandukanye bikunda kugaragara ku baturage b’Intara zombi birimo, kwambuka umupaka mu buryo bunyuranije n’amategeko, abantu bakora ibyaha ku mpande zombi bagahungira mu kindi Gihugu n’ibibazo bishingiye ku makimbirane y’abaturage ku mugezi wa Ruhwa ugabanya u Rwanda n’u Burundi.
Ku birebana no kwambuka umupaka impande zombi zemeje ko ari ibikorwa bikunze kugaragara, abari mu nama basaba ko ubuyobozi bw’inzego z’imbanze mu Karere ka Rusizi n’amakomini y’u Burundi bihana imbibi bajya bahana amakuru kimwe n’ababa bakoze ibyaha mu Gihugu kimwe bagahungira mu kindi. Abakuru b’Intara zombi bemeje ko nta mwanya cyangwa ubuhungiro bwahabwa abanyabyaha cyangwa abica amategeko ku mpande zombi hasabwa ko inzego zegereye abaturage ku mpande zombi bajya bakorana neza mu gurikirana ibibazo nk’ibi.
Ku kibazo cy’umugezi wa Ruhwa, hagaragajwe ko abaturage bajya mu mugezi bamwe bagiye gucukuramo umucanga n’amabuye y’agaciro bagomera amazi bityo umugezi ugata inzira yawo isanzwe n’imbibi z’ibihugu byombi muri uwo mugezi zigahindurwa. Hari kandi n’abandi baturage bahinga kugeza ku nkengero z’umugezi kandi bitemewe. Kuri iki kibazo hakaba haranzuwe ko ibyo bikorwa byo kugomera amazi y’umugezi wa Ruhwa bihita bihagarara n’ingomero zihari zigahita zisenywa, abazajya babifatirwamo bakabihanirwa. Abayobozi basabwe kwigisha no gukangurira abaturage kwirinda ibyo bikorwa bibi kandi ku nkengero z’umugezi hagaterwa imigano hubahirizwa amategeko yo kurengera ibidukikije ku bihugu byombi.
Mu rwego rwo gukomeza kugirana ibiganiro, abari mu nama bemeje ko abayobozi b’inzego z’ibanze muri Rusizi n’Amakomini ya Mabayi, Rugombo na Mugina ku ruhande rw’u Burundi bajya bagirana ibiganiro nibura rimwe mu gihembwe naho abakuru b’Intara zombi bagahura rimwe mu mezi atandatu n’ikindi gihe bibaye ngombwa.
Guverineri Habitegeko (i bumoso) aha impano mugenzi we wa Cibitoke
Umukuru w'Intara ya Cibitoke, Bizoza Carême aha impano mugenzi we w'Intara y'Iburengerazuba

Inyubako z'umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n'u Burundi.