Kwibuka32: Hibutswe abari abakozi ba Perefegitura, Superefegitura na Komini byahurijwe mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku cyicaro cy'Intara, habereye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura, Superefegitura na Komini byahurijwe mu Ntara y'Iburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco wari umushyitsi mukuru yavuze ko Jenoside yashobotse kuko yateguwe, ikayoborwa kandi igashyigikirwa na Leta mbi yariho bityo igasohoza umugambi mubisha yari yarateguye igihe kirekire. Yashimiye abanyarwanda b'intwari, FPR- Inkotanyi n'ingabo zayo bari barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bahagurukijwe n'urugamba rwo kubohora Igihugu rwaje kuba n'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi; yagize ati: “Ubutwari bwabo nibwo butuma dushobora guhura tukibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tukihanganisha kandi tugafata mu mugongo abayirokotse.” Guverineri Ntibitura kandi yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje ubutwari bwo kwiyubaka kuko aribwo buryo bwonyine bwo kwereka abacuze umugambi wo kubarimbura ko batapfiriye gushira.

Guverineri w'Intara, Ntibitura Jean Bosco

Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburengerazuba, Maj. Gen.Eugene Nkubito yagarutse ku mateka y'u Rwanda avuga ko mbere y'umwaduko w'abazungu u Rwanda cyari igihugu aho umwami w'u Rwanda yayoboraga abanyarwanda bose kimwe, avuga ko abakoloni baje, babibye amacakubiri, aya macakubiri yakomeje muri repubulika ya 1 n'iya 2, aho yaje kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje kandi ko ibibazo byose byabayeho abatutsi batotezwa kuva mu 1959 byatumye abanyarwanda bari barahunze igihugu bishyira hamwe bagatangiza umuryango FPR- Inkotanyi ikavuka ishyiraho n’umutwe wa gisirikare watangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, nyuma y’aho Perezida Habyarimana asabwe gucyura impunzi akinangira. Maj. Gen.Eugene Nkubito yagaragaje kandi ko Jenoside yahagaritswe n'abanyarwanda amahanga arebera, ati:” ni ngombwa ko abanyarwanda dukomera ku bumwe bwacu twiyemeza guhangana no kurwanya abashaka kugarura amacakubiri.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste, wari uhagarariye abandi mu Turere tugize Intara mu ijambo rye yagarutse kuri bamwe mu bayobozi babi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye, Kayishema Clement, wagize uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi muri iyi ferefegitura aho abagera ku bihumbi 150 bishwe mu gihe cy’iminsi itandatu. Perefe Kayishema akaba yarabifashijwemo na ba Burugumesitiri bayoboraga za Komini aho abatutsi bari bahungiye muri Sitade Gatwaro bishwe urw’agashinyaguro.

Bwana Ngarambe Vedaste yashimye Leta y’u Rwanda kuba yarubatse inzibutso za Jenoside zimeze neza mu Turere dutandukanye zikaba ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane, asaba ko n’ahandi zitubatse neza Uturere twabiteganya mu ngengo y’imari kimwe no gushyiramo amateka mu nzibutso agaragaza uko Jenoside yakozwe mu gace urwibutso ruherereyemo. Umuyobozi wa Ibuka kandi yagarutse ku mitungo y’abazize Jenoside cyane cyane iy’imiryango yazimye asaba Uturere kubikurikirana hakamenyekana aho iyo mitungo iherereye kuko hari abaturage bayigaruriye.                             Intara y'Iburengerazuba, igizwe n'izahoze ari Perefegitura za Gisenyi, Kibuye, Cyangugu n'agace ka Ruhengeri aho kugeza ubu hamaze kumenyekana abari abakozi bagera ku 135 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi batandukanye n'abaturage mu rugendo rwo kwibuka

Guverineri Ntibitura Jean Bosco ashyira indabo ku kimenyetso cy'urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Back