THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Karongi, ku wa 01.08.2017; 

Mu nama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Iburengerazuba yateranye ku wa 01.08.2017, abayobozi b’Uturere tugize Intara basabwe gukangurira abaturage kwitabira igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Inama yari igamije gusuzumira hamwe aho imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ku wa 04.08.2017 mu gihugu igeze.

Muri iyi nama yari yatumiwemo Abayobozi b’Uturere n’inzego z’umutekano hamenyeshejwe ko imyiteguro igenda neza, amasite y’itora akaba yarateguwe.

Ku bijyanye n’ibikoresho by’itora, ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara bwamenyesheje abari mu nama ko ku wa 31.07.2017, komisiyo y’amatora yabigejeje mu Turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba, Polisi ikaba ibirindiye umutekano.

Guhera ku wa gatatu, tariki ya 02.08.2017, ibikoresho bizagezwa mu Mirenge naho ku wa kane ibikoresho byose bibe byagejejwe kuri site z’itora mu Tugari twose.

Abayobozi batandukanye mu Ntara bitabiriye inama

Kubera ko Intara y’Iburengerazuba ihana imbibi n’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kandi hakaba hari bamwe mu baturage bakorera ibikorwa byabo by’ubucuruzi muri icyo Gihugu, Guverineri Munyantwali yasabye Uturere gukangurira abaturage kuzinduka bajya gutora kugira ngo nyuma y’aho bakomeze n’imirimo yabo isanzwe. Nk’uko biri mu mabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, amatora azatangira saa moya za mugitondo.

Umuyobozi w’Intara yashimiye inzego zose ku ruhare zagize kugira ngo igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa repubulika kigende neza aboneraho gusaba ko ubwo bufatanye bwakomeza kugira ngo icyo gikorwa cy’amatora kizagende neza. Intara y’Iburengerazuba ifite sites z’itora zigera kuri 575.

 

 

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province