THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Nyabihu, Ku wa 04.07.2017;

 

 

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye wabereye mu Murenge wa Shyira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Kwibohora ari ukwiyibutsa aho igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho kigana kigatera imbere kikagera ku bukungu bwifuzwa.

Perezida Paul Kagame yavuze ko kwibohora birimo inzego ebyiri, hari urwego rw’Abantu hari n’urwego rw’ibikorwa. Yagaragaje ko habaye kwibohora ubutegetsi bubi n’abategetsi babi,ashimangira ko umuntu agomba kwibohora muri izo ngeri zombi, ati: "Kwibohora rero bivuze kwikiza ubuyobozi bubi, abayobozi babi bivuze no kwikiza ibyo bateye nk’inzara, uburwayi, umwiryane..."

Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abaturage kubyo bibohoyeho bugaragaza ko abanyarwanda baramutse bakoresheje amahirwe ari mu gihugu bashobora kugera kuri byinshi bifuza bakanarenza ibyo ibindi bihugu by’ibihangange ku isi byagezeho. Umukuru w’igihugu yagarutse ku miyoborere mibi yaranze u Rwanda mbere y’uko habaho urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko ubutegetsi bubi bwatumye Abanyarwanda bibasirwa n’ibibazo. 

Abaturage bari babukereye

Umukuru w’Igihugu wabanje gutaha ku mugaragaro ibitaro bya Shyira byuzuye bitwaye miliyari 4.5 Frw n’imidugudu ibiri yubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, agaruka ku byatangajwe n’umwe mu buhawe inzu wavuze ko yageraga mu nzu y’ibati ari uko yagiye kwa muganga, yagize ati “yari akwiye kuba afite inzu imeze ityo”. Perezida Kagame yasabye aba baturage bagejejweho ibi bikorwa kudahanga amaso inkunga ahubwo bagaharanira ko uyu musingi bahawe ubafasha gutera intambwe.

Umudugudu w'icyitegererezo watashwe

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuze ko nk’uko Perezida Kagame yatanze amabwiriza ko umudugudu nk’uwubatswe i Rweru ho mu Karere ka Bugesera urimo amazi, imihanda, ikoranabuhanga, agakiriro n’ibindi bikorwa by’ingenzi byakwirakwizwa mu gihugu hose, ariko byakozwe.

Yagize ati:“Ibikorwa byose mwasuye hano byubatswe mu Turere twose tw’u Rwanda nk’uko mwabitanzeho amabwiriza kandi byakozwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ku bufatanye n’abaturage. Byatumye ibi bikorwa byose byihuta, bitwara amafaranga make kandi bikozwe neza.

Ibitaro bishya bya Shyira.

Mu Murenge wa Shyira aho ibi birori byabereye hari hateraniye ibihumbi by’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Uturere twa Nyabihu, Gakenke, Musanze, Muhanga na Ngororero.

 

 

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province