THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Karongi, kuwa 29.6.2017   k’ubufatanye bw’Intara y’Iburengerazuba , MINEDUC na REB hateguwe inama  yiga k’uburezi yitabiriwe n’abayobozi b'Ibigo by'amashuri n'abakozi bafite Uburezi mu nshingano zabo ku rwego rw’Akarere , abahagarariye inzego z’umutekano k’urwego rw’Intara n’Uturere n’abahagarariye ababyeyi. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho gutera imbere.

Guverineri w’Intara Bwana Munyantwali Alphonse, yashimye Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’uburezi idahwema gutanga ibikoresho  bikenewe ngo umwana w’umunyarwanda akomeze guhambwa ubumenyi bufite ireme aho yatanze imibare y’imashini za mudasobwa zahawe abana biga mu mashuri abanza muri gahunda ya one laptop per child ndetse nizahawe abiga mu mashuri yisumbuye. Yakomeje kandi agaragaza gahunda ihari yo kubaka ibyumba by’amashuri mashya, gusana ibishaje, gukumira guta ishuri kw’abana (drop out) ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri.

 

Guverineri w'Intara Bwana Munyantwali Alphonse atanga impanuro ku barezi bitabiriye inama

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Bwana Munyakazi Isaac, nawe yashimye abateguye iyi nama yitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye by’abashinzwe uburezi, avuga ko ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe icyakorwa ngo ireme ry’uburezi rirusheho gutera imbere. Yibukije abo barezi kandi ko bagomba guharanira kudatakaza icyizere Leta n’ababyeyi babagiriye cyo kurerera u Rwanda abasaba ko bagomba kwishimira kubona abana bareze bavamo abantu bakomeye bafitiye Igihugu akamaro. Asobanura ku ireme ry’uburezi kandi, yibukije abitabiriye iyi nama y’uburezi ko aribo bashinzwe uburezi bw’ibanze (Basic Education) abasaba gutanga uburezi bukwiriye kuko icy’icyiciro  kigereranywa n’umusingi w’inzu, iyo wubatswe nabi inzu yose muri rusange igira ikibazo. Yarangije asaba gushima Perezida wa Repubulika we watanze umurongo ngenderwaho wemerera umwana w’umunyarwanda wese kwiga.

 

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC  atanga ubutumwa nyamukuru muri iyi nama

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa REB ku miterere y’uburezi mu Ntara y’Iburengerazuba, nawe yashimye uruhari rw’Abarezi mu itererambere ry’Igihugu kuko abenegihugu aribo bakora akazi mu nzego zinyuranye aho kuba abanyamahanga, ibyo Igihugu cyikaba cyibikesha abarezi baba batanze ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Kubijyanye n’ibitagenda mu burezi yagaragaje ko inzego zose zifite aho zihurira n’uburezi zibifitemo uruhari kuko zose zikorana, asaba ko buri wese k’uruhande rwe agomba kujya yigenzura ko ibyo asabwa yabikoze neza, yavuze ati “Dukwiye kuva mu kuvuga ngo uri umuyobozi ahubwo tukinjira no mukuvuga ngo ubundi uyobora ate”. Abarezi bitabiriye iyi nama kandi banasabwe kuzagira uruhari mu migendekere myiza y’amatora ateganijwe  mu kwezi kwa munani.

Umuyobozi wa REB  ageza ijambo kubitabiriye inama y'uburezi

 


 

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province