THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Karongi, kuwa 19.6.2017  habereye inama  nyungurana bitekerezo ku rwego rw’Intara   yitabiriwe n’abantu bagera kuri 600 bagizwe n’ibyiciro  bitandukanye harimo abahagarariye urubyiruko ku rwego rw’Umurenge n’Akarere, abahagarariye urubyiruko rw’abakoranabushake (Youth Volunteers) ku rwego rw’Umurenge n’Akarere, Umuyobozi wa CNF  ku rwego rw’Umurenge, Akarere n’Intara, uhagarariye Koperative y’Abajyanama b’ubuzima ku Murenge na  Komite ya CNPD ku rwego rw’Akarere n’Intara. Iyi nama kandi yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye  ku rwego rw’Intara harimo Guverineri W’Intara, uhagarariye Komisiyo y’amatora mu Karere ka Karongi na Rustiro, umuyobozi wa police ndetse n’umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero aba bose bakaba batanze ibiganiro bitandukanye.

 

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama nyungurana bitekerezo

Abahagarariye inzego zitandukanye bari babukereye

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora muri Karongi na Rutsiro Bwana MUKESHIMANA Jason mukiganiro yatanze yasobanuye igikorwa giteganyijwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka kijyanye no kwihitiramo umukuru w’Igihugu, aho yasabye abari muri iyi nama gufata iyambere mu gukangurira abaturage bahagarariye kwitabira amatora, bagatora neza bazinduka kandi bubahiriza amabwiriza.

Uhagarariye Komisiyo y'amatora muri Karongi na Rutsiro atanga ikiganiro ku matora iteganijwe

Umuyobozi wa Police mu Ntara nawe yatanze ikiganiro ku mutekano aho yasobanuye ko iterambere tumaze kugeraho ryubakiye ku mutekano n’imiyoborere myiza, abibutsa ko bagomba gutanga amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha.  Umuyobozi wa Police  yagize ati “Dukwiye gukemura ibibazo tudahereye hejuru, ahubwo duhere hasi mu miryango kuko niho hagaragara ibibazo” yakomeje yibutsa kandi abari aho ko buri munyarwanda asabwa  gukunda Igihugu no ku kirinda , kandi akaba ijisho n’ugutwi by’Igihugu.

 

Umuyobozi wa Police mu Ntara y'Iburengerazuba atanga ikiganiro ku kwicungira umutekano

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere 3, Brigadier General Murenzi yabwiye abari aho ko Uterere 6/7  tugize Intara y’Iburengerazuba dukora kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) hakaba kandi muri icyo Gihugu hakiri abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, asaba ko abantu batagomba kwirara n’ubwo umutekano urinzwe neza, asoza asaba gukomeza kurinda ibyo twagezeho twicungira umutekano.

 

 Umuyobozi w'Ingabo mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero Brigadier General Murenzi atanga ikiganiro ku mutekano no kurinda ibyagezweho

Mu kiganiro kirambuye cyatanzwe na Guverineri mu MUNYANTWALI Alphonse, yatangiye yibutsa ko kugira icyerekezo kimwe nk’abanyarwanda ari ingenzi cyane, akomeza avuga ko kuba byaragezweho tubikesha imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Nyakubahwa KAGAME Paul asaba abari aho kongera kumushimira. Yagize ati “ Leta yacu ni Leta ishingiye ku muturage”  akaba ariyo mpamvu umuturage afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibyo yifuza ko bimukorerwa kandi akaba adashobora kurengana ngo abure abamurenganura.

 

Yakomeje asobonura impamvu Intara yifuje gutumira abahagarariye ibyiciro bitandukanye aho yagize ati “ Abanyarwanda ntitugomba kugenerwa uko tugomba kubaho, nitwe tugomba kwigenera icyo twifuza, tugomba guhura rero kugira ngo twigire hamwe uko dushaka kubaho” tugomba guhura kenshi  kugira ngo dukomeze  kureba twese mu cyerekezo cy’imwe cy’u Rwanda kuko nta ntwari iba imwe tugomba guhuza imbaraga.

Guverineri Munyantwali atanga impanuro kubitabiriye inama nyungurana bitekerezo

Yibukije kandi Abayobozi kwigira ku miyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bakora ishingano zabo neza kandi banarinda ibyagezweho .Yasoje asaba ko imitekerereze n’imikorere bigomba kuba bigengwa n’imyumvire mizima, asaba abari aho kuzitabira amatora kandi bakazatora ibikorwa.

Morali yari yose kubitabiriye iyi nama

 

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province