THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Ku wa 15.06.2017, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwateguye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Perefegitura za Gisenyi, Kibuye, Cyangugu bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Uwo muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu Ntara no ku rwego rw’Igihugu harimo abahagarariye Inteko Nshingamategeko imitwe yombi nabahagarariye imiryango y’abari abakozi bishwe muri Jenoside

 

 Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwibuka

 

Abari baje kwifatanya n’Intara muri uyu muhango wo kwibuka.

Mu buhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye hibanzwe ku mavu n’amavuko y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda. Bwana Nkurunziza J.M. Vianney watanze ubuhamya yagaragaje uko  ubuyobozi b’icyo gihe bwigishaga amacakubiri uko bwagiye busimburana kugeza muri 1994. Yaboneyeho gushimira Leta iriho ubu yahagaritse Jenoside ikaba inaha umwanya wo kwibuka abantu babuze ababo.

Bwana Nkurunziza J.M. Vianney watanze ubuhamya

Madamu Uwimpaye Celestine uhagarariye AVEGA ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba akaba ari nawe wavuze  mu izina ry’imiryango yibukaga ababo bari abakozi bazize Jenoside yakorewe abatutsi, kuko nawe yahaburiye umuryango we, yagarutse ku bubabare banyuzemo mu gihe cya Jenoside ariko ashima Ingabo zari aza FPR-Inkotanyi zabarokeye ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

 

Madamu Uwimpaye Celestine uhagarariye AVEGA ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba

Uhagarariye umuryango Ibuka, Bwana Kabanda Innocent, yavuze ku nzira y’umusaraba banyuzemo mbere no mu gihe cya Jenoside, aho abasirikari n’abayobozi b’icyo gihe aribo bafashe iyambere mu kubica kandi aribo bagombaga kurinda abenegihugu. Yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yita ku bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye asaba ko bakomeza kwitabwaho.

 

Uhagarariye Ibuka Kabanda Innocent

Uwavuze mu izina ry’Inteko Nshingamategeko imitwe yombi Bwana Senateri SINDIKUBWABO Jean Nepomuscène

yavuze ko Leta  yashyizeho iki gihe cyo kwibuka kugira ngo ikomeze guha agaciro no kuzirikana abaguye muri Jonoside, akangurira abantu bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yavuze ati”Ni byo  Leta yigisha byiza ariko hari aho ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara ndetse no mu bana bavutse nyuma ya 1994” akomeza asaba inzego zose gukomeza kuyiryanya. Senateri Sindikubwaho kandi yakomeje yizeza abacitse ku icumu rya Jonoside ko Leta izakomeza kubaba hafi bijyanye n’ubushobozi ifite.

Senateri SINDIKUBWABO Jean Nepomuscène ageza ubutumwa  kubitabiriye umuhango wo kwibuka

 

Senateri SINDIKUBWABO Jean Nepomuscène yunamira abari abakozi bishwe muri Jonoside

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana MUNYANTWALI Alphonse yatangiye avuga ko urutonde  rw’abari abakozi rukwiye gukomeza kunozwa asaba ababa hari andi mazina bazi kuyageza k’ubuyobozi bw’Intara kugira ngo nabo bazajye bibukwa. Yakomeje abafata mu mugongo imiryango yabishwe muri Jonoside bari abakozi bibukwaga kuri uyu munsi aho yakoresheje amagambo akunda gukoreshwa n’umukuru w’Igihugu ati “Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abitwibutsa ntabwo dushobora gusubiza igihe inyuma ariko imbere yacu nitwe tuhagenga”. Guverineri w’Intara kandi yakomeje agira ati “uko Abatutsi bicwaga niko n’u Rwanda rwicwaga kuko u Rwanda  n’abanyarwanda bidashobora gutandukana”.

Guverineri w’Intara Munyantwali Alphonse atanga ubutumwa nyamukuru bw’umunsi

Umuyobozi w’Intara yashimye Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo kwibohora Igihugu  no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, akaba akomeje no kutuyobora mu iterambere. Yasabye  ibigo byose gushyiraho gahunda nk’iyi yo kwibuka abari abakozi babyo bazize Jonoside, Uturere natwo dusa

bwa gukomeza kwita ku nzibutso.

 

Guverineri w’Intara ashyira indabo ku rwibutso rw’abari abakozi bazize Jonoside

Yashoje yizeza abarokotse Jonoside ko Leta ihora ibazirikana, akomeza kandi kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo, asaba  gukomeza kwibuka muri iki gihe cy’iminsi 100 no gukomeza kubaka Igihugu nk’uko Perezida wa Repubulika abidukangurira.

 

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province