THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Karongi, Ku wa 19.05.2017;

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis arasaba abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba gukunda abo bayobora bafatanya nabo bajya inama ndetse banabaha icyerekezo. Ibi Minisitiri Kaboneka yabibasabye mu  nama mpuzabikorwa y’Intara y’Iburengerazuba yabaye ku wa 18.05.2017 i Karongi.

Mu kiganiro ku buyobozi n’iterambere, uyu muyobozi yavuze ko umuyobozi mwiza ari ukunda abo ayobora, akababonamo imbaraga, akababonamo icyerekezo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama

Ibyo ariko ntabwo Minisitiri abibwira abayobozi gusa ahubwo yabibwiye n’abacuruzi abasaba gufata neza abo bakoresha bakababonamo imbaraga zituma biteza imbere ariko nabo batera imbere aho kuzamuka bonyine, yagize ati; “nufata abantu ukoresha ukabahindura ukund niba uzamutse bagasigara, nuhanuka uzabura ukuramira… ”.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yashimiye Leta ku bikorwa byiza igenda igeza ku baturage b’Intara ari mu buhinzi, ubworozi, ubwikorezi, uburezi, ubuzima n’ibindi. By’umwihariko yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku gikorwa cyo kubaka umuhanda wa Rusizi-Karongi-Rubavu ubu ugiye kuzura agaragaza ko uzavana mu bwigunge abaturage benshi muri iyi Ntara ndetse uteze imbere ubuhahirane.

Abikorera nabo bari babukereye

Avuga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” Minisitiri Kaboneka Francis yagaragaje ko ubuyobozi bubi bwajyanye Abanyarwanda mu macakubiri ariko aho bungiye ubumwe bari kugera ku iterambere.Yagize ati:”Ishingiro ry’iterambere no kubaho kwacu ni ubunyarwanda”.

Inama yari yitabiriwe n’ubuyobozi bw’Intara, Uturere, Imirenge n’abavuga rikumvikana bakorera n’abakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba.

 

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province