THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Follow on Facebook

Karongi, ku wa 11.04.2017;

 

Mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nzibuto zifite umwihariko, kuri uyu wa 10.04.2017, Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yasuye urwibutso rwa Bisesero aho yashimye cyane ubutwari bw’abanyabisesero mu kwirwanaho muri Jenoside, avuga ko aho ibihe bigeze ubu u Rwanda rudashobora kongera kubamo Jenoside.

Minisitiri w’ingabo wari uherekejwe n’abandi bayobozi banyuranye barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyatwali yabanje gusura urwibutso rwa Bisesero. Aha hari umusozi wari wahungiyeho Abatutsi bakabakaba ibihumbi 40 bo mu bice by’icyahoze ari Kibuye, bagabweho ibitero n’Interahamwe n’abasirikare barabica bikomeye ubwo bari bamaze gutereranwa n’ingabo z’Abafaransa zari zabijeje kubarinda.

 

Uru rwibutso ubu rurimo imibiri igera hafi ku bihumbi 50 kuko abarokotse ubwicanyi bwo mu Bisesero ari abantu batarenga 1 200.

Eric Nzabihimana watanze ubuhamya yagaragaje uburyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abasesero birwanyeho, bakoresheje amabuye, imihoro n’amacumu bagahangana n’ibitero by’Interahamwe n’abasirikare bitwaje intwaro zitandukanye bashakaga kubarimbura.

Agira ati "Nubwo intwaro yacu yari amabuye ariko twarinze turangiza ukwezi kwa kane (1994) ntawe uratuvamo keretse nk’uwagwaga mu rugamba nk’uko nabo bagiraga abo batakaza, ariko inama yaje guterana abasirikare baturutse igihugu cyose batugabaho ibitero, tariki ya 13 na 14 Gicurasi (1994) honyine hapfa abagera ku bihumbi 40 kuko baturasagaho ibisasu bya rutura."

Abaturage bitabiriye umuhango

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, yavuze ko n’ubwo Abasesero bapfuye ariko bapfuye kigabo kuko birwanyeho uko bashoboye hakagira n’abarokoka, ibi ngo bikwiye guha abanyarwanda isomo ry’ubutwari.

Avuga ko Abafaransa bagize uruhare mu gutegura ndetse no gukora Jenoside, aha mu Bisesero bakaba baratereranye abantu bari bahahungiye ari igisebo gikabije kuri bo.

Gen Kabarebe yavuze ko Abafaransa bakomeje guherekeza Interahamwe aho zahungiye mu cyahoze ari Zaire ndetse ngo banazifasha kwitegura kugaruka ku ngufu mu Rwanda.

Gen Kabarebe yavuze ko uyu munsi u Rwanda rwateye intambwe mu kwiyubaka, ko igihugu ubu gifite aho kigana kandi kitibagiwe aho cyavuye.

Aha mu Bisesero hiciwe Abatutsi bo muri Komini icyenda zari zigize icyari Kibuye bari barahahungiye, umwihariko waho ukaba ari uko abishwe kandi bishwe n’imitwe itandukanye yabaga inavuye mu bice byamaze gufatwa n’ingabo za APR yabaga ihunga.

 

BEST PERFORMER

Umukozi w'umwaka 2015/2016
NKURIKIYIMFURA Jean Bosco
IT MANAGER

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province
Designed by RDB