THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Karongi, Ku wa 05.04.2017;

Inama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Iburengerazuba yateraniye i Karongi ku wa 04.04.2017, iyobowe na Guverineri w’Intara, Bwana Munyantwali Alphonse. Muri iyi nama, abayitabiriye bagaragarijwe uko umutekano wari wifashe mu Ntara kuva muri Mutarama- Werurwe 2017.

Inzego z'umutekano zitabiriye inama

Nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Karasi Emmanuel muri rusange umutekano wari wifashe neza uretse ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bigaragara mu Turere dutandukanye.

Muri ayo mezi atatu ibyaha byakozwe byose bigera kuri 805 bikubiye mu byaha 27 nk’uko byatondetswe. Muri ibi byaha 27, ibiza ku isonga mu gukorwa cyane ni 05, birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho, ubujura bworoheje, gusambanya abana n’ibiyobyabwenge. Ibi byaha bitanu byonyine bikaba byihariye 68% by’ibyaha byose bakozwe nk’uko umuyobozi wa Polisi abitangaza.

Mu Turere tuza ku isonga mu gukora ibyaha byinshi harimo, Rubavu ifite 166, ikurikiwe na Ngororero yo ifite 134, hakaza Rusizi ifite 131, Nyamasheke 113 na Karongi ifite ibyaha111. Uturere duza imbere mu kugira ibyaha bike ni Rutsiro ifite 66 na Nyabihu ifite 84.

Mu ngamba zafashwe, abari mu nama basabye ko Uturere dukurikirana ikibazo cy’utubari dufungura ku masaha atemewe, gusura imiryango ibanye nabi no kurwanya inzoga zitemewe zikorerwa mu ngo z’abaturage kuko aribyo bikurura urugomo.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Ntara

Abari mu nama kandi bagejejweho uko ibikorwa byo kubaka imidugudu y’icyitegererezo mu Turere (IDP Model Village) bigeze aho basanze mu Turere twose igikorwa cyaratangiye kandi kigenda neza. Uturere twasabwe ko hajya haba ihererekanya makuru ku bitagenda neza cyangwa imbogamizi zagaragaye kugira ngo zishakirwe umuti ku buryo bwihuse bityo inyubako zizuzurire ku gihe cyateganyijwe.

Ku birebana n’icyunamo, Guverineri Munyantwali Alphonse yasabye abayobozi b’Uturere gutegura neza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizabera ku rwego rw’Umudugudu bakangurira abaturage kubyitabira.  

Uretse abasanzwe bagize Inama y’Umutekano yaguye y’Intara, Inama kandi yari yitabiriwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’Igihugu, Lt Gen. Fred Ibingira ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

 

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province