THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Ku wa 31.03.2017;

Mu muhango wo gutangiza gahunda y’ubukangurambaga bugamije gutanga serivisi nziza  bwiswe “Nk’uwikorera”, Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yavuze ko umuturage ari uburenganzira bwe mu guhabwa serivisi nziza. Iyi gahunda yatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera.

Abayobozi baramutsa Minisitiri w'Intebe

Nyakubwahwa Murekezi Anastase yibukije abaturage bose ko gutanga serivisi zinoze no guharanira kuzihabwa bibareba, cyane ko barushijeho kunoza imitangire ya serivisi n’ umusaruro wakwiyongera. Yavuze ko imibare Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare cyashyize ahagaragara muri uku kwezi kwa Werurwe 2017, yagaragaje ko muri 2016, urwego rwa serivisi rwatanze umusaruro ungana na 48% ku musaruro mbumbe w’ubukungu bw’Igihugu. Yashimangiye ko guhabwa serivisi nziza ari uburenganzira ntavogerwa bwa buri munyarwanda, ku buryo utayihawe agomba kubaza impamvu.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, gahunda ya “Nk’uwikorera” izamara amezi atatu, mu nsanganyamatsiko igira iti “Korera umuturage ibyo agukeneyeho nk’uwikorera.”Yagize ati” Nk’uwikorera, ni gahunda ishyira imbere umuturage kuko ariwe dukorera”.

Muri iyi gahunda y’ibyumweru 12, buri cyumweru kizaba gifite umwihariko wacyo. Mu bikorwa bizibandwaho muri ibyo cyumeru harimo; Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gahunda ya VUP, Ubudehe, gahunda yo kugenzurana no kwigiranaho, Kwita ku mijyi yunganira Kigali, Ubuhinzi n’ubworozi, amakoperative, kunoza serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko iyi gahunda yo kunoza imitangire myiza ya serivisi yazasiga imitangire ya serivisi mbi yajyaga igaragara ku bibazo bireba ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi ibaye amateka, atunga agatoki kuri zimwe muri serivisi abaturage binubira, aho yasabye ko hanozwa ibirebana no gusorera ubutaka bwo mu Mujyi n’ubwo mu cyaro bugenewe ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko abaturage bagomba gutanga umusoro ku butaka hakurikijwe amategeko, kandi bishingiye ku cyemezo cy’Inama Njyanama z’Uturere n’Umujyi wa Kigali.

Yakomeje agira ati: ‘‘Izindi serivisi abaturage batishimira ni izirebana n’isuku n’isukura; izerekeranye no gushyirwa mu bikorwa gahunda ya VUP; n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Girinka”. Aha yanenze abayobozi bakoresha izo gahunda zigenewe abaturage mu nyungu zabo bwite, asaba inzego bireba kurushaho kwegera Abanyarwanda no kubashishikariza uruhare rwabo mu kunoza serivisi.

Inzego zitandukanye mu Ntara zitabiriye iyi gahunda

Mbere yo gutangiza iyi gahunda kandi, Minisitiri w’Intebe yasuye ibiro by’Akarere ka Karongi ndetse n’Agakiriro ka Karongi ashima ibihakorerwa ariko asaba ko umubare w’abahakorera n’ibikorerwa mu gakiriro byakwongerwa. Yagize ati: “Ni ngombwa guteza imbere ‘Made in Rwanda’, turushaho guha agaciro ibyo dukora.

 

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province