THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Follow on Facebook

Karongi, ku wa 24.03.2017;

 

Mu nama nyunguranabitekerezo ku iyubahirizwa ry’itegeko ry’umurimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu Judith Uwizeye yasabye abakoresha kujya bubahiriza amategeko y’umurimo. Iyi nama yari yitabiriwe n’abakoresha mu bigo na serivisi byigenga ndetse n’ibigo bya Leta bikoresha abakozi bagengwa n’amasezerano bikorera mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abitabiriye inama mu ifoto y'urwibutso

 

Nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi  bwakozwe na Minisiteri y’abakozi  ba Leta n’umurimo mu rwego rw’abikorera niho hari ibibazo byinshi bishingiye ku tubahiriza amategeko agenga umurimo. Aha Minisitiri Uwizeye akaba yagaragaje imbogamizi ziterwa no kutubahiriza amategeko agenga umurimo zirimo; kutagira amasezerano y’akazi, kudateganyiriza abakozi, kutabahembera mu mabanki, gusezerera abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi.

Minisitiri Judith Uwizeye yagarutse kandi ku kibazo cy’abana bakoreshwa mu mirimo ivunanye,yihanangiriza abakoresha abo bana avuga ko hari ibihano biteganyijwe aho yagize ati: “harimo abakoresha abana mu gusoroma icyayi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu mirima y’umuceri barinda inyoni, abakoreshwa mu maresitora ndetse hari n’abakoreshwa mu kazi ko murugo”; agaragaza  ko hari ibihano biteganyijwe ku bakoresha aba bana.

Kuri iki kibazo cyo gukoresha abana, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yasabye abantu bose guhindura imyunvire bakumva ko icyo kibazo kibareba , buri wese agira uruhare mu kwamagana ibikorwa byo gukoresha abana mu mirimo itandukanye.

Abakoresha basabwa kubahiriza itegeko ry'umurimo

 

Uwari uhagarariye urugaga rw’abikorera, Madamu Murekatete Clemence, yavuze ko mu rugaga bakurikiranira hafi ibikorwa by’abikorera aho babasobanurira ibikubiye mu itegeko ry’umurimo kugira ngo bizabafashe kwirinda izo mpaka n’ibibazo bishingiye ku itegeko ry’umurimo .

Mu bibazo byagarutsweho n’abitabiriye inama, havuzwe cyane ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima barimo abaganga n’abaforomo mu bitaro n’ibigo nderabuzima aho bamwe bahabwa amasezerano y’igihe kizwi,ibyo ngo bigatuma batabona inguzanyo muri banki. Havuzwe kandi no ku bijyanye n’abakozi bahembwa imishahara itandukanye kandi bakorera hamwe bamwe bagahembwa na leta abandi bagahembwa n’imishinga ikorera mu rwego rw’ubuvuzi. Kuri iki kibazo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yasubije ko ibyo byahindutse abakozi bose bakazajya bahembwa n’umukoresha wabo ariwe Leta.

Ku birebana n’abakozi bakorera ku masezerano y’akazi azwi, Minisitiri Uwizeye Judith avugako mu itegeko rishya biteganyijwe ko nta masezerano y’igihe kizwi azongera kubaho.

 

BEST PERFORMER

Umukozi w'umwaka 2015/2016
NKURIKIYIMFURA Jean Bosco
IT MANAGER

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province
Designed by RDB