THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Follow on Facebook

Karongi, ku wa 13.03.2017-

 

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara n’Uturere hamwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba twasabwe kunoza imicungire y’abakozi ba Leta. Ibi babisabwe nyuma y’igenzura iyo komisiyo yakoreye mu Turere tumwe tugize Intara mu cyumweru cyahariwe umukozi wa Leta, icyumweru cyari cyateguwe na Komisiyo Ishinzwe abakozi ba Leta.

Muri icyo cyumweru abakozi ba komisiyo basuye ndetse banaganira n’abakozi ba leta bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, bagera no mu Mirenge imwe n’imwe n’Utugari, bareba uko abakozi ba Leta bacungwa n’uko bubahiriza amategeko agenga abakozi ba Leta.

Nk’uko byasobanuwe na Perezida w’inama y’abakomiseri muri iyo komisiyo, Bwana Habiyakare François, amwe mu makosa basanze agomba gukosorwa mu Turere n’ imirenge byasuwe harimo ikibazo cy’imyanya itarimo abakozi, iki kibazo ngo gihuriweho n’Uturere twose. Mu mpamvu zagiye zigaragazwa n’utwo Turere zo kudashaka abandi bakozi havuzwe izijyanye n’ingengo y’imari idahagije. Kuri uyu mubare muto w’abakozi Bwana Habiyakare François avuga ko ibyo bituma hari n’akazi kadakorwa aho yagize ati: “…urugero niba mwari mugenewe gukora mu Karere muri abantu 200 mukaba mukoramo muri 130 ntabwo muzagirira akamaro abaturage uko byakagombye. 

Guverineri w'Intara(ufashe micro) n'abayobozi muri Komisiyo y'abakozi.

 

Komiseri Habiyakare François yasabye Uturere gukomeza gutekereza kuri iki kibazo, bagashaka aho ayo mafaranga yava bo ubwabo cyangwa leta ikabafasha ariko bigakorwa.

Mu bindi bibazo byagaragajwe na Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ni ikibazo cy’abakozi bakora badafite amadosiye yuzuye. Komiseri François yagize ati “Umukozi iyo atangiye akazi akamara imyaka ibiri nta diplome igaragara mu idosiye ye, nta kopi y’indangamuntu igaragara mu idosiye ye kandi igihe yazaga gukora ikizamini yarayerekanye…ntabwo byumvikana, haba hari uburangare no kutita ku bintu.”

Na none inzego z’ibanze zanenzwe ku bijyanye n’abakozi benshi bamaze igihe mu kazi batarigeze kurahira kandi itegeko rivuga ko umuntu atangira akazi ari uko yamaze kurahira.  Perezida w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’abakozi ba Leta akaba yarasabye ko hafatwa ingamba zo kunoza imicungire y’umukozi wa leta hashyirwaho ingamba n’amabwiriza ajyanye nabyo.

 

Abitabiriye inama

 

Guverineri w’Intara y'Iburengerazuba, Bwana Munyantwali Alphonse yashimiye komisiyo yafashe umwanya wo kumanuka ikagera mu nzego z’ibanze kuko n’ubwo hari bimwe biba bigenda neza, hatabura ibiba bikenewe gukosorwa kuko imicungire y’abakozi ihora ikeneye kunozwa.

Umuyobozi w’Intara agaragaza ko imicungire y’abakozi atari ikintu wavuga ngo wakigezeho ijana ku ijana, ati: “Iyo ugeze kuri bimwe uba ushaka kuzamuka ukagera no ku bindi, na byo wabigeraho ukifuza kugera no ku bindi”.

Yasabye Abayobozi b’Uturere kuzakorana inama n’abakozi babo baganira kuri ibyo bibazo byagaragajwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta ariko bareba n’uburyo byakemurwa.

 

BEST PERFORMER

Umukozi w'umwaka 2015/2016
NKURIKIYIMFURA Jean Bosco
IT MANAGER

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province
Designed by RDB