THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Nyabihu; ku wa 08.03.2017 -

 

Kimwe n’ahandi hose ku isi, kuri uyu wa 08 Werurwe 2017 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Nyabihu aho Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage bari bakoraniye ku Kibuga cya Vunga giherereye mu Murenge wa Shyira.

Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame yatangiye asubira mu mateka y’umugore wabanje gusigazwa inyuma mu bikorwa by’iterambere.

Avuga ko mu gihe abagore basubijwe agaciro ndetse ari nabo benshi mu gihugu (52%) bagomba kurushaho kugaragaza ubushobozi bwabo n’umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kubaka umuryango Nyarwanda Leta yashyizeho gahunda nyinshi zirimo gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi, Girinka Munyarwarwa n’izindi zigamije kongerera ubushobozi umugore.

 

Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame kandi agavuga ko hakwiye kwibazwa impamvu hakiri ibibazo bigaragara hirya no hino mu miryango y’Abanyarwanda birimo iby’abana baterwa inda bakiri batoya, abana bagwingira, amakimbirane ihohoterwa n’ibindi mu gihe kandi hari ziriya gahunda zashyizweho.

Yagize ati “Nagira ngo twongere twibaze impamvu hakiri ibibazo by’ingutu byugarije umuryango; kuki dukomeza kubona abana b’abakobwa batwita bari munsi y’imyaka 18, ingaruka ni nyinshi haba mu gihe cyo kubyara ndetse no kurera kuko na bo baba bagikeneye kwitabwaho ndetse n’imibiri yabo itarabemerera gutwita no kubyara.”

Yungamo ati “Kuki tugifite ikibazo cy’isuku nke kandi ba Mutimawurugo ubundi bazwiho gutunganya no kugira isuku aho bari? Kuki hari abana bakigaragaraho imirire mibi bigatuma abana bagwingira ntibakure neza kandi hariho gahunda y’urugo mbonezamikurire y’abana bato, igikoni cy’umudugudu, akarima k’igikoni, girinka munyarwanda, inkongoro y’umwana n’izindi n’zindi? Kuki hakiri amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango kandi dufite umugoroba w’ababyeyi, abunzi, inshuti z’umuryango, gahunda z’iyobokamana n’izindi n’izindi?”

Abagore ba Nyabihu bari babukereye

Ahereye kuri ibyo bibazo, Jeanette Kagame yasabye ko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, kwizihiza umunsi mpuzahanga w’umugore umwaka utaha haba hari intambwe imaze guterwa mu kubibonera umuti hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’amahoro arambye.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Alphonse Munyantwali yashimye intambwe abagore bamaze gutera mu Rwanda kubera ijambo n’agaciro basubijwe n’imiyoborere myiza.

Yashimiye cyane Madamu Jeannette Kagame ku bikorwa byinshi afashamo Intara birimo irerero  aheruka gufungura vuba mu Karere ka Rutsiro avuga ko “ ritanga amahirwe menshi ku mwana wo mu cyaro ku bumenyi bukwiriye”.

Ba Mutimawurugo bahize imihigo yabo

Ba Mutima w’urugo bo mu Karere ka Nyabihu bahiguye imihigo bari biyemeje ndetse bahiga n’indi. Mu mihigo abo bagore bahigiye imbere ya Madamu wa Perezida wa Repubulika, igashimangirwa na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Nyirasafari Espérance biyemeje ko bagiye gukoresha imbaraga zose bafite barwanya ibibazo byugarije imiryango binyuze muri gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi, aho bemeza ko iyi gahunda bagiye guharanira ko n’abagabo bayibonamo ubundi bagasenyera umugozi umwe.

Ibikorwa byamuritswe n'abagore

Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe ku nshuro 42, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti « Munyarwandakazi, komeza usigasire agaciro wasubijwe ».

Muri ibyo birori Madamu Jeannette Kagame yaremeye imiryango 52, ayoroje inka mu rwego rwo kuyikura mu bukene.

 

 

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province