THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Follow on Facebook

Karongi, ku wa 27.02.2017;

 

Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga amategeko kuri uyu wa 27.02.2017 basuye Intara y’Iburengerazuba mu rwego rwo kumenya imikoreshereze y’ingengo y’imari, ibibazo n’ingamba zihari mu kubikemura.

Izo ntumwa za rubanda zari ziyobowe na Depite Tengera Francisca zabanje gusobanurira ubuyobozi bw’Intara uko basanze byifashe mu Turere tugize Intara basuye, muri byo havuzwe ikibazo kijyanye n’ubushobozi buke bw’akanama gatanga amasoko ya Leta bituma amasoko adatangwa neza, Ingengo y’imari itabonekera ku gihe, abakozi ba sosiyete Ngali bakusanya imisoro bakiri bake ndetse n’abapiganira amasoko aho uwatanze igiciro kiri hasi ariwe uhabwa isoko kandi atabishoboye bikamuviramo guta imirimo.

Abadepite n'abakozi b'Intara

Kuri ibi bibazo byagaragajwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Habiyaremye Pierre Célestin wari uhagarariye ubuyobozi bw’Intara yijeje abo badepite gukurikirana ibyo bibazo no kubikorera ubuvugizi aho biri ngombwa nk’uko biri mu nshingano z’Intara.

Mu rwego rwo kugabanya amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta abagize iyo komisiyo bavuze ko bishimiye ko mu Turere n’ibigo ubu bakoresha uburyo bw’ikoranabuganga (Easy to use na IFMS).

Ku birebana n’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’Intara, Bwana Habiyaremye Pierre Célestin yasobanuriye izo ntumwa aho ingengo y’imari y’Intara igeze ikoreshwa muri uyu mwaka wa 2016/2017. Nk’uko yabisobanuye Intara ifite ingengo y’imari ingana na 537 267 144, ikubiyemo ibice bibiri aribyo imishahara ingana na 54% ndetse n’andi yo kwifashisha mu kazi ka buri munsi no kugura ibikoresho ingana na 46%. Iyo ngengo y’imari ikaba imaze gukoreshwa ku kigero cya 58%.

Mu bibazo byagaragajwe harimo kuba Intara itagira icyumba ikoresherezamo inama, bityo gukodesha bigatwara amafaranga atari make yagakwiye kuba akoreshwa mu ikurikiranabikorwa, kutagira imodoka y’akazi ku bakozi b’Intara bituma gukodesha bitwara ingengo y’imari nini cyane, ndetse rimwe gukora imirimo itunguranye bikagorana.

Hagaragajwe kandi ikibazo cy’inzego zihariye ku rwego rw’Intara, zirimo Inama y’Igihugu y’Abagore, Urubyiruko, Abafite ubumuga zidahabwa ingengo y’imari bityo Intara ntibashe kuzifasha gusohoza inshingano zazo.

Izo ntumwa za rubanda zashimiye ubuyobozi bw’Intara kandi zibizeza ubuvugizi mu nzego nkuru z’Igihugu kuri ibyo bibazo byagaragajwe.

 

 

 

BEST PERFORMER

Umukozi w'umwaka 2015/2016
NKURIKIYIMFURA Jean Bosco
IT MANAGER

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province
Designed by RDB