THE PROVINCE
Home
Staff Mail
History
Statistics
Places of interest
Contact US
Staff Contacts
THE PROGRAMS
Good Governance
Economic Development
Social Welfare
NEWS
News and Events
Announcement
Procurement plan
PERFORMANCE CONTRACT
Photo Gallery
SOCIAL MEDIA

Twitter Facebook Flickr Youtube

Follow on Facebook

Karongi, ku wa 14.02.2017;

 

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba arasaba abayobozi b’Ibitaro n’ibigo nderabuzima kurushaho gutanga serivisi nziza bita ku babagana. Ibyo Minisitiri gashumba yabisabasabye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14.02.2017, mu nama yakoranye n’inzego zikora mu by’ubuzima mu Turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba, inama yabereye i Karongi kuri Hoteli Bethanie.

Muri iyo nama yari yitabiriwe n’Abayobozi b’Uturere, Minisitiri w’Ubuzima yasabye ibitaro n’ibigo nderabuzima kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana.

Yagarutse kandi ku micungire y’umutungo wa leta muri ibyo bigo by’ubuvuzi idahwitse, aho abakozi bamwe ngo bagiye babizira asaba abayobozi kujya batanga amakuru ibintu bitari byacika.

Abitabiriye inama

Ibibazo byagaragajwe mu bitaro n’ibigo nderabuzima

Abahagarariye ibitaro n’ibigo nderabuzima bahawe umwanya bagaragaza bimwe mu bibazo bahura nabyo mu kazi kabo. Muri ibyo bibazo usanga bihuriweho n’ibitaro byinshi ndetse n’ibigo nderabuzima birimo; kugira abakozi n’ibikoresho bidahagije, ingobyi z’abarwanyi nke ndetse zinashaje.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye, Dr. Nkusi Eugene, we yagize ati; “Mu bitaro bya Kibuye nk’ibitaro by’icyitegererezo turacyafite ibibazo byishi bituma serivisi zidatangwa uko biri, dufite abaganga bake ndetse n’abandi bakozi bunganira baracyari bake”.

Yagaragaje ko uretse no kutagira ibikoresho bihagije, ngo n’ibihari ntibyitabwaho uko biri kubera kubura ababyitaho (maintenance). Ku birebana no kubona abaganga b’inzobere ngo iyo Minisiteri ibohereje benshi ntibahamara kabiri kubera umushahara udahagije babona ugereranyije na bagenzi babo bakorera ahandi.

Kuri iki kibazo cy’abanganga b’inzobere, abari mu nama bifuje ko ibitaro byajya bigirana amasezerano y’ubufatanye ku buryo umuganga yakorera mu bitaro bitandukanye biri muri ako gace.

Guverneri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yasabye inzego zose zikorera mu Karere guhuza imikorere n’imikoranire no gufatira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo biba byagaragajwe. Ku bijyanye n’ibikoresho by’ibitaro, Umuyobozi w’Intara yagize ati:” Akarere kamenye imikoreshereze y’ibikoresho biri mu bitaro n’uko byitabwaho(maintenance), ku byananiranye cyangwa bisaba ubushobozi buhambaye abe aribwo hiyambazwa Minisiteri”.

Abari mu nama kandi bamenyeshejwe icyemezo cyafashwe n’abaganga ubwabo cyo kudakoresha telefoni igihe bari mu kazi, basabwa kuzabyubahiriza guhera tariki ta 01 Werurwe 2017, hagasigara gusa telefoni rusange zifashishwa mu kazi.

Minisitiri w’Ubuzima yasoje asaba ibitaro n’ibigo nderabuzima gukorana n’Uturere bibarizwamo mu gukemura ibibazo birimo. Yasabye abafite ibibazo byihariye kubishyikiriza Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibafashe kubikemura.

 

BEST PERFORMER

Umukozi w'umwaka 2015/2016
NKURIKIYIMFURA Jean Bosco
IT MANAGER

 
Copyright Republic of Rwanda,Western Province
Designed by RDB