Leta yitaye cyane ku mizamukire y'ibigo bito n'ibiciriritse - Minisitiri Kanimba
Minisitiri w'ubucuruzi n'Inganda aratangaza ko Leta y'u Rwanda yitaye cyane ku mizamukire y'inganda nto n'iziciriritse. Ibyo Minisitiri Kanimba Fraçois yabitangaje mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yakoreye mu Turere twa Nyabihu na Rubavu aho ku wa 10.12.2011 yafunguye ku mugaragaro imurikagurisha ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba ribera mu Karere ka Rubavu.
Mu ijambo rye Minisitiri Kanimba yavuze ko imurika rifasha ba nyiri bikorwa kugaragaza ibyo bagezeho, ibyo bacuruza n'aho babarizwa. Imurikagurisha kandi ngo n'ink'ishuri aho abantu bigira ku bandi ibyiza bahabonye.
Iryo murikagurisha ryitabiriwe n'Uturere twose tugize Intara uko ari 07, abaturutse mu zindi Ntara mu Gihugu ndetse n'abamurika baturutse mu bihugu by'abaturanyi nka Kongo Kinshasa, Tanzaniya, Uganda n'ibindi.
Minisitiri wa MINICOM yagaragaje kandi ko Minisiteri ayobora izakomeza gushyigikira amamurikagurisha.
Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu Ntara y'Iburengerazuba by'umwihariko n'Igihugu muri rusange, Minisitiri yavuze ko hatangiye gukorwa umuhanda uhuza Rubavu n'Igihugu cy'Uburundi, uwo muhanda ugenda ukikiye ikiyaga cya Kivu ngo numara kuzura uzagira uruhare rukomeye mu buhahirane n'ibihugu bituranye n'u Rwanda nk'Uburudi na Kongo Kinshasa.
Ikindi Minisitiri yagaragaje ni uko harimo gutegurwa uburyo ubwikorezi bw'abantu n'ibintu mu kiyaga cya Kivu bwatezwa imbere.
Mbere yo gufungura imurikagurisha kandi Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yafunguye isoko rya kijyambere n'inzu y'ubukorikori bya Kijote mu Murenge wa Bigogwe n'inzu y'ubukorikori mu Murenge wa Rugerero. Yasuye kandi uruganda rw'ibigori rwa MUkamira, uruganda rw'icyayi rwa Pfunda, umupaka muto uhuza u Rwanda na Kongo, asura n'uruganda rwa Bralirwa.

Maïzerie Mukamira
Haracyari icyuho hagati y'ibyoherezwa hanze n'ibivayo
Asura uruganda rwa Bralirwa, Minisitiri Kanimba yavuze ko hakiri icyuho hagati y'ibyo u Rwanda rwohereza hanze bingana na 34% n'ibyo ruvanayo, agaragaza ko Bralirwa nayo ibifitemo uruhare kubera ko ibyo bakoresha byinshi (ibigori, ingano) biva hanze, abasaba kuba bagira uruhare mu kuziba icyo cyuho.
Ku ruhande rw'ubuyobozi bwa Bralirwa bakaba baratangaje ko nabo batangiye kubitekerezaho, ku buryo ngo ubu bafite umurima mu Karere ka Kayonza, Intara y'Iburasirazuba ungana na ha 250, bakaba bagiye kuwuhingamo ibigori. Uwo murima kandi ngo uzaba ari intangarugero mu Gihugu kuko hazakoreshwa uburyo bwa kijyambere mu kuwuhira(Irrigation).