Intara y'Iburengerazuba ku isonga mu Gihugu mu guha abaturage uruhare mu itegurwa y'imihigo yabo
.

Ihuriro rya société civile mu Rwanda (Plate forme de la société Civile) kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11.11.2011, ryashyize ahagaragara ubushakashatsi ryakoze mu Gihugu hose ku ruhare rw'abaturage mu itegurwa ry'imihigo yabo.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu Ntara zose z'Igihugu n'Umujyi wa Kigali, muri buri Ntara hakaba haratoranyijwemo Uturere tubiri, aho muri utwo Turere Imirenge ibiri ariyo yakorewemo ubushakashatsi.
Muri iyo nama yabereye kuri Hôtel Alpha Palace, i Kigali, hari hatumiwemo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yakorewemo ubushakashatsi Intumwa ya MINALOC ndetse n'abagize iryo huriro rya Société civile.
Mu Ntara y'Iburengerazuba ubushakashatsi bwakorewe mu Turere twa Nyamasheke na Karongi, mu Mirenge ya Rubengera na Rugabano muri Karongi na Kagano na Macuba muri Nyamasheke.
Nk'uko byasobanuwe n'umuvugizi w'ihuriro rya sociyete civile mu Rwanda, Bwana Munyamaliza Edouard, ubwo bushakashatsi ngo bwari bugamije kureba uburyo imihigo itegurwa n'uko ishyirwa mu bikorwa ndetse n'uruhare rw'abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ryayo kuko aribo igenewe.
Muri ubwo bushakashtatsi hagaragajwe uko abaturage bumva ibijyanye n'imihigo, uko bagira uruhare mu itegurwa ryayo hakoreshejwe cyane ifishi y'imihigo kuri buri rugo, uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ndetse n'isuzuma ryayo. Muri ubwo bushakashatsi hakurikijwe ibibazo byagiye bibazwa; abaturage b'Intara y'Iburengerazuba nibo benshi bagaragaje ko bagira uruhare mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n'isuzuma ry'imihigo yabo.
Ku mwanya wa kabiri haza Umujyi wa Kigali, ukurikirwa n'Intara y'Amajyepfo, Intara y'Amajyaruguru, ku mwanya wa nyuma hakaza Intara y'Iburasirazuba.
Mu bibazo abaturage bagiye bagaragaza muri ubwo bushakashatsi harimo kutagira uruhare mu mihigo iturutse ku rwego rwo hejuru nk'uko babivuga, iyo ikaba ijyanye cyane cyane na gahunda y'Ubwisungane mu kwivuza (MUSA) ndetse no guhuza ubutaka.
Abakoze ubushakashatsi kandi bakaba barifuje ko kugaragariza abaturage ibibakorerwa (Accountability day) byajya bimanurwa ku rwego rw'Akagali n'Imidugudu kubera ko iyo bikorewe ku rwego rw'Akarere gusa abaturage bose batabigiramo uruhare.
Abari bitabiriye inama nabo bagaragaje bimwe mu byagaragazwa neza kurushaho muri ubwo bushakashatsi cyane basobanura ibijyanye n'imihigo, uko itegurwa ndetse n'inshingano z'abaturage muri iyo mihigo, aho kugaragaza gusa ibyo bagomba gukorerwa.
Hifujwe kandi ko hagaragazwa uko Uturere twagiye dukurikirana muri ubwo bushakashatsi aho kugaragaza Intara muri rusange.
Urugaga rwa Sociyete Civile ruhuriwemo n'imiryango itandukanye idaharanira inyungu mu Gihugu, irimo: CCOAIB, CESTRAR, IBUKA, URUGAGA IMBARAGA, CESP na PRESS HOUSE.