Nta gukumira ibiza gahunda y'imiturire itameze neza - Jabo Paul


Abitabiriye inama

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Bwana Jabo Paul, yatangaje ko kugira ngo ibiza bikumirwe ari ngombwa kunoza imiturire.
Ibyo Bwana Jabo Paul yabitangaje mu nama yabaye ku wa 05.06.2012, yateguwe n'ikigo cy'igihugu cy'imiturire (RHA), iyo nama ikaba yari igamije gusuzuma inyandiko yateguwe n'icyo kigo ku bikenewe kubahirizwa mu myubakire y'amazu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara ashingiye ku bibazo by'ibiza bimaze iminsi biba mu Gihugu by'umwihariko mu Ntara y'Iburengerazuba, yasobanuriye abitabiriye inama ko imiturire mibi ijyanye n'ikoreshwa ry'ubutaka ritameze neza aribyo byagiye bitera ibyo bibazo byose aboneraho gusaba ko imiturire yanozwa abaturage bakajya mu midugudu. Uwo muyobozi yasobanuye kandi ko mu gusuzuma imihigo y'Uturere mu mwaka utaha wa 2012/2013, Uturere tugomba kuzagaragaza nibura umudugudu umwe muri buri Murenge.

Intumwa ya Minisiteri y'imicungire y'ibiza no gucyura impunzi muri iyo nama, yagaragaje ko kuva muri Mutarama 2012, ibiza byabaye mu Gihugu byahitanye abantu 32, amazu 14234 n'imyaka iri kuri ha 2227 bikaba byarangirijwe. Mu ngamba iyo Minisiteri ifite zo guhangana n'ibiza harimo gukora ubushakashatsi mu duce dukunze kwibasirwa n'imyuzure mu majyaruguru y'Uburengerazuba bw'Igihugu kugira ngo bibashe gukumirwa.

Ku birebana no gutura mu midugudu, umukozi muri task force y'imiturire mu cyaro iri muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Bwana Ngabonziza William, yagaragaje ko hateganyijwe gahunda yihuse yo gutuza abaturage mu midugudu izahera muri Nyakanga 2012 kugeza Kamena 2013. Iyo gahunda ikazarangira umubare munini w'abaturarwanda batuye mu midugudu. Kugeza ubu imibare igaragaza ko mu Gihugu hose abatuye mu midugudu ari 69.98%, Intara y'Iburasirazuba ikaba ariyo iza ku mwanya wa mbere kuko iri kuri 87.8%, ikurikiwe n'Intara y'Amajyaruguru (67.8%), Intara y'Amajyepfo (63.7%), Iburengerazuba (60.4%) ku mwanya wa nyuma hakaza Umujyi wa Kigali mu gice cy'icyaro uri kuri 27%.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire kikaba cyarateguye inyandiko ikubiyemo ibisabwa kugira ngo inyubako yose ibe yujuje ibya ngombwa ndetse n'ahagomba kubakwa mu rwego rwo kwirinda impanuka ziterwa n'imiturire ndetse n'imyubakire mibi. Iyo nyandiko nimara kwemezwa ikazashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo ibiyikubiyemo byubahirizwe.

Iyo nama yari yitabiriwe n'abakozi b'Uturere barimo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Umukozi ushinzwe imiturire n'ushinzwe ibikorwa remezo.