Perezida wa Sena yifatanyije n'urubyiruko rwa Iwawa kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr.Jean Damascene Ntawukuriryayo, ku wa 11.04.2012 yifatanije n’urubyiruko rugera ku 2248 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bari muri uyu muhango, Perezida wa Sena yibanze ku kwibutsa urwo rubyiruko akamaro ko kwibuka amateka anabereka ko u Rwanda ruzatezwa imbere nabo ubwabo.Yibukije urwo rubyiruko ko ubutegetsi bubi ari bwo bwateguye Jenoside bugashishikariza urubyiruko kuyikora. “ Urubyiruko bagenzi banyu bashowe mu bwicanyi kubera inyungu z’ubutegetsi bubi kandi bo nta nyungu bakuyemo. Ubu dufite ubutegetsi bwifuriza Abanyarwanda ibyiza, bwifuriza ubuzima bwiza buri muturarwanda, muhaguruke rero mubigiremo uruhare.”

Dr. Jean Damascène Ntawukuriryayo yasabye urwo rubyiruko gukoresha amahirwe bahawe y’ubuyobozi bwiza,ntibayapfushe ubusa. Yaboneyeho umwanya wo kubasaba gutanga amakuru ku waba azi ahari uwazize Jenoside utarashyingurwa mu cyubahiro, yanabasabye kandi kuzaba intumwa nziza zo guhindura abo babana bagifite imyumvire ishaje n’ivangura.
Yagize ati “ibyo mwigishwa hano mubyizere, mubishyire mu bikorwa, murwanye ibibi byose muzaba mutegura ejo heza, hatemba amata n’ubuki kandi tubikore tutibagiwe amateka, kubibika bitubere umusingi n’imbaraga zo gukora icyiza. Mwirinde imvugo z’urwango”.


Minisitiri w’urubyiruko, Jean Filbert Nsengimana, yakanguriye abasore baba Iwawa gufatana urunana mu guhindura amateka mabi.Yabasabye guhagurukira hamwe, barwanya ibisigisigi bya Jenoside, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko igitekerezo ari wo muzi w’ikibazo.

Minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais, ari nawe ufite kwibuka mu nshingano ze, yakanguriye abo basore gutera umugongo amateka mabi ahubwo akabafasha kugana mu nzira ijya mbere, kuko aribo igihugu cyose gihanze amaso.
Mu kigo ngororamuco cya Iwawa hacumibikiwe abasore 2248 bahoze mu migenzo mibi irimo ubujura, kunywa ibiyobyabwenge, kuzerera mu muhanda n’ibindi bibi. Urwo rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 bigishwa ububi bw’ibiyobyabwenge n’amasomo y’igororamitekerereze n’imitima ndetse banakingishwa n’imyuga ibafasha iyo bagarutse mu buzima busanzwe harimo ubuhinzi, ubwubatsi, ububaji, ubudozi n’ubworozi.

Uretse Perezida wa Sena na Madamu, icyo gikorwa cyo kwibuka cyari cyitabiriwe kandi n'abandi bayobozi batandukanye barimo; Minisitiri w’urubyiruko, uw’umuco na siporo, Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Umuyobozi mukuru wa REMA n'abakuru b’ingabo na Police.