Itorero ry'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ryaratangijwe


Kuri uyu wa mbere, tariki ya 28.11.2011, mu Ntara y'Iburengerazuba kimwe no mu Guhugu hose hatangiye itorero ry'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye.
Umuhango wo gutangiza iryo torero ku mugaragaro wabaye kuri uyu wa kabiri, 29.11.2011, aho intumwa za Guverinoma zifatanyije n'Ubuyobozi bwa buri Karere muri icyo gikorwa.

Mu Karere ka Nyabihu, intumwa ya Leta yari Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe wari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Bwana Kabahizi Célestin.

Mu Karere ka Rutsiro uwo muhango witabiriwe na Minisitiri w'Umutungo Kamere, Bwana Stanslas Kamanzi, mu Karere ka Ngororero hari Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Bwana Mitali Protais n'aho mu Karere ka Karongi umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu, Madamu Emma Francoise Isumbingabo.

Ibiganiro bizatangwa muri iryo torero bizibanda cyane ku mateka y'u Rwanda; Imyumvire y'umuryango w'abantu n'Impinduramatwara; Icyerekezo, Inshingano n'imikorereby'Itorero ry'Igihugu mu Midugudu, mu mashuri no mu nzego z'imirimo; Kwirinda Sida;Ubutabazi bw'ibanze; Igihugu, Ubwenegihugu n'umuco wo gukunda Igihugu; Ubwiyongere bw'abaturage n'iterambere ry'Igihugu; Uburere mboneragihugu; Gahunda y'uburezi kuri bose mu Rwanda n'ibindi..


Mu Ntara y'Iburengerazuba sites zose zigera kuri 19 zikaba zigomba kwakira abanyeshuri bagera ku 9052.
Kugeza kuri uyu wa kabiri tariki ya 29.11.2011, hari hamaze kwakirwa abanyeshuri bagera ku 8051 ni ukuvuga ko ubwitabire bwari bugeze kuri 88,9%.
Iryo torero ryatangiye ku wa 27.11.2011, rizasozwa tariki ya 17.12.2011.