Urubyiruko rugomba kumenya amateka mabi yaranze Igihugu cyabo kugira ngo rwekuzagwa muri uwo mutego - Guverineri Kabahizi Célestin

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 u Rwanda rubonye ubwigenge ndetse n'imyaka 18 yo kwibohora, ku wa 29 Kamena 2012, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Kabahizi Célestin yagiranye ikiganiro n'abanyeshuri ndetse n'abarezi ba IPRC (Integreted Polytechnic Regional Center) ishuri ryahoze ryitwa ETO Kibuye.
Muri icyo kiganiro Guverineri w'Intara yasobanuriye abanyeshuri ibyaranze amateka y'u Rwanda mu bihe byabanjirije ubwigenge, muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri ndetse n'amateka ya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Avuga ku mateka yaranze ibihe byabanjirije ubwigenge, Guverineri Kabahizi Célestin yagaragaje ko yaranzwe n'inkubiri yo gusaba ubwigenge, kuvuka kw'amashyaska menshi mbere y'uko hasubiraho ishyaka rimwe mu 1975, kamarampaka ndetse n'imvururu za politiki zatumye abanyarwanda bamwe bicwa abandi bagahunga igihugu cyabo.
Repubulika ya mbere n'iya kabiri zikaba zararanzwe n'irondakoko n'irondakarere, politiki iheza mu buzima bw'imiyoborere y'Igihugu mu nzego zitandukanye, iringaniza mu mashuri n'ishyirwaho ry'ibikorwa byaranze akazu. Muri icyo gihe kandi ngo ubukungu bwari bwaradindiye, umutekano ujegajega imibereho y'abaturage n'uruhare rwabo mu bibakorerwa byari hasi.
Icyo gihe akaba aribwo intambara yo kwibohora yatangiraga haduka na politiki y'amashyaka menshi.

Ubwo butegetsi bubi akaba aribwo bwatumyehaba Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yaje guhagarikwa n'ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.
Umukuru w'Intara yagaragaje ko nyuma ya Jenoside aribwo habaye itahuka ry'impunzi za 1959 n'iza 1994, umutekano n'ubusugire bw'Igihugu birimakazwa bigerwaho.
Mu bikorwa bitandukanye byagiye bigerwaho nyuma ya Jenoside hagaragajwe ibijyanye n'amatora y'inzego z'imitegekere y'Igihugu, ishyirwaho ry'inkiko Gacaca, komisiyo y'Igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge n'ibindi byinshi. Yavuze ko ibimaze kugerwaho bitanga icyizere cyinshi ko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba ruri heza, abaturage bakungahaye, bafite agaciro n'ijambo mu karere, muri Afurika ndetse no ku Isi yose.
Guverineri yasoje ikiganiro asaba abanyeshuri kwirinda amacakubiri, ahubwo bakumva ko u Rwanda ari urw'abanyarwanda bose. Yabwiye abo banyeshuri ko nubwo bakiri bato ari ngombwa ko bamenya amateka mabi yaranze igihugu cyabo kugira ngo bekuzagwa muri uwo mutego, abasaba kwiga bashishikanye,birinda kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo nk'urwanda rwejo bazateze igihugu cyabo imbere.